Ibishya - WhatsApp, Facebook na Instagram byishyurwa.
Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, Meta yashyize hanze porogaramu za WhatsApp, Facebook na Instagram zishyurwa. Nanone, yatangaje ko hashyizweho uburyo 2 bwo kwishyura Meta AI, bujyanirana n'umwihariko bitewe n'ubwo wahisemo kugura.
Ibiciro
- WhatsApp Plus: $2.99(~4,400 Rwf)/Ukwezi
- Facebook Plus: $3.99(~5,900 Rwf)/Ukwezi
- Instagram Plus $3.99(~5,900 Rwf)/Ukwezi
Icyo Facebook na Instagram zishyurwa zirusha izisanzwe.
Muri rusange, Facebook na Instagram zishyurwa zifite uburyo bwo korohereza aba 'Content Creators', ibigo n'abandi bashaka uburyo bwo kuzamura ababakurikira kuri izo mbuga, n'abakeneye imibare y'imbitse ibereka uko abantu bakira ibyo baba bashyize kuri izo mbuga.
Ibishya biri muri Instagram Plus
- Isanzwe: Ushobora kubona uwarebye 'Story' yawe, ariko ntiwamenya niba hari uwayirebye inshuro 5. Nanone kugira ngo urebe ko runaka yarebye 'Story' yawe, bisaba ko umushakisha mu bayirebye bose.
- Iyishurwa: Ikubwira inshuro 'Story' yawe yarebwe isubiwemo. Iguha ahantu ho kwandika izina(username), ukaba wareba niba runaka ari mu barebye 'Story' yawe.
- Isanzwe: Iyo urebye 'Story' y'umuntu runaka, aba ashobora kubona ko wayirebye.
- Iyishyurwa: Ifite uburyo bwo kureba 'Story' y'umuntu, ariko ntabe yabona ko wayirebye.
- Isanzwe: 'Story' ivaho nyuma y'amasaha 24.
- Iyishyurwa: Ushobora guhitamo ko 'Story' igumaho igihe kirenze amasaha 24.
- Isanzwe: Iyo ushyize ifoto cyangwa videwo kuri konti yawe, abantu bagukukurikira ahita babimenyeshwa.
- Iyishyurwa: Iguha uburyo bwo gu 'posting' ikintu, k'uburyo ntawugukurikira ubimenyeshwa.
Kuri ibi hiyongeraho n'ibindi byinshi, urugero: Uburyo bwo guhindura akarango(icon) kizi porogaramu ukakagira ako ushaka, n'ibindi. 'Facebook Plus' nayo ifite nk'ibi bya Instagram Plus.
Icyo WhatsApp yishyurwa irusha isanzwe
- Isanzwe: Ushobora gusa kwemeza abantu b'ingenzi(Important chats) mwandikirana batarenze 3. Aba buri gihe bahora imbere ku rutonde rwabo mwandikirana.
- Iyishyurwa: Ushobora kwemeza abantu b'ingenzi(Important chats) mwandikirana barenze 20. Aba buri gihe bahora imbere ku rutonde rwabo mwandikirana, kubabona bikoroha.
- Isanzwe: Ubutumwa buritondeka, ubuherutse akaba aribwo buza imbere. Uba ufite amatsinda atatu gusa(All, Unread, Groups).
- Iyishyura: Ushobora gukora andi matsinda ushaka, urugero: Ugatandukanya abagize umuryango n'abakiriya, Amatsinda(Groups), Umushinga,...
- Isanzwe: Ukoresha udushushanyo(stickers) dusanzwe, hamwe na 'sonnerie*/ringtone*' bisanzwe mu gikoresho cyawe.
- Iyishyurwa: Uhabwa udushushanyo(stickers) two mu bwoko bwa Videwo, hamwe na 'sonnerie*/ringtone*' zihariye.
"Meta yatubwiye ko izi mpinduka nshya zitarasimbura 'Meta Verified' isanzwe yibanda ku kwemeza umuntu, kurinda amakuru ye, n'ubundi bufasha bwinyingera buhabwa uyifite. (Nubwo bishobora guhinduka mu gihe kiri imbere)"
— Ikinyamakuru TechCrunch
Impinduka ku mikorere ya Meta AI
Meta AI izakomeza kugira igice cy'ubuntu, aho abakoresha Instagram, WhatsApp, na Facebook bazakomeza kujya bayibaza ibibazo nk'ibisanzwe, cyangwa banayisabe kubakorera amafoto. Ariko kimwe n'andi ma porogaramu ya 'AI', nihabaho kuyisaba ibintu byinshi, urugero nko gukora amafoto menshi, amavidewo, cyangwa kuyibaza ibibazo amagana kandi bisaba gutekereza cyane, izajya igera aho ibe ihagaze, izongere gukora nyuma y'igihe gito.
Meta One Plus, $7.99(~11,750 Rwf) /Ukwezi
Ifite ubushobozi bwisumbuye kuri Meta AI y'ubuntu, kuko ikongerera igihe cyo kuyisaba ibintu biremereye kandi byinshi.
Meta One Premium, $19.99(~29,400 Rwf) /Ukwezi
Aha uba wayibaza ingano y'ibibazo ushaka, bikomeye ku kigero icyo aricyo cyose.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Ibitekerezo (0)