Abo Turi Bo

Turi Nibyo. — Urubuga rugufasha kumenya no gusobanukirwa isi y’ikoranabuhanga mu Kinyarwanda.

Turi

Isoko y'amakuru y'ikorabuhanga yizewe — mu rurimi rwawe kavukire.

Nibyo ni urubuga rwa mbere mu Rwanda usangaho amakuru ajyanye n'ikoranabuhanga mu Kinyarwanda, yaba aya hano mu Rwanda, muri Afurika, n'aya ahandi hirya no hino ku isi. Ururimi ntirukwiye kuba impamvu yo kutamenya cg kudasobanukirwa neza(mu buryo bwuzuye) ibijya mbere mu ikoranabuhanga.

Turi mu isi, aho twese dukoresha ikoranabuhanga buri munsi. Kuva kuri alarm* itubyutsa mu gitondo, itunganywa ry'amazi dukaraba, ibinyabiziga bidufasha mu ngendo, ibikoresho dukoresha mu kazi, porogaramu zidufasha gukurura amasaha no kuruhura mu mutwe, ibikorwaremezo bidufasha guhamagarana n'abari mu ntera ndende — ikoranabuhanga ryabaye ikintu kibanze mu mikorere, mu myigire, mu mibanire, no mu mikurire yacu.

Ni mu gihe ariko, twebwe abakoresha ururimi rw'Ikinyarwanda, ibyo twumva cg tubona bijyanye n'ikoranabuhanga, ibyinshi biba biri mu ndimi z'amahanga.

"Nibyo." yaje ari igisubizo. Kuri "Nibyo." uhasanga inkuru zigezweho mu ikoranabuhanga, amahirwe twabyaza umusaruro ari muri uru rwego, ibisobanuro n'amasomo ku mikorere yaryo — byose mu Kinyarwanda.

Abo Turi Bo

Turi Nibyo — urubuga rugamije kugeza no gusobanura neza amakuru y'ikoranabuhanga — irimaze kuba igice kigenzi mu buzima bwa buri munsi bwacu.

Ibyo Dukora

Tukugezaho amakuru agezweho mu rwego rw'ikoranabuhanga, aya hano mu Rwanda n'ahandi ku isi, imikorere n'imikoreshereze yaryo mu buryo bwuzuye kandi bukwiriye, byinshi bitangaje kuri ryo, amahirwe aririmo — byose mu Kinyarwanda

Impamvu turiho

Ikoranabuhanga ryamaze kwinjira mu buzima bwacu bwa buri munsi. Bityo, dukeneye gusobanukirwa imikorere yaryo, kongera ubumenyi turifiteho, kumenya inyungu ziririmo — mu rurimi twumva neza kurusha izindi.

Uko tubikora

Binyuze mu nkuru zakorewe ubushakashatsi bwimbitse, inkuru zijyanye n'ikoranabuhanga ukoresha, kandi zanditse neza ku buryo butuma usobanukirwa neza ingaruka n'amahirwe bihari.

Intego

Kuba urubuga rwizewe kandi rworoshye kugeraho, usangaho amakuru y'ikoranabuhanga mu Kinyarwanda — rufasha buri wese urusura gusobanukirwa neza imikorere n'imikoreshereze yaryo, hamwe n'amahirwe agenda aribonekamo hano mu Rwanda no hirya no hino ku isi.

Ingingo dukoraho

Hirya no hino ku isi

Inkuru z'igezweho ziri mu isi y'ikoranabuhanga, cyane cyane izi ibigo bikomeye ku isi.

Hano mu Rwanda n'Africa

Amakuru ku buryo bw'ikoranabuhanga bushya n'ubusanzweho, inama, amahirwe n'ibindi ukwiye kumenya.

Imikorere y'ikoranabuhanga

Ubusobanuro bworoshye kumva ku mikorere y'ikoranabuhanga n'ibikoresho bitandukanye ukoresha buri munsi.

Ibitangaje ku ikoranabuhanga

'Waruziko' ku ikoranabuhanga zitazagutungura gusa, ahubwo ziza kwigisha byinshi.

Amahirwe mu ikoranabuhanga

Amakuru ku kazi, gahunda zihari, uburyo bwo gukora imirimo ibyara amafaranga n'ibindi biri muri uru rwego.

Inama n'ibirori

Amakuru ku nama, ibirori byo gutangaza ibishya mu ikoranabuhanga n'amarushanwa — ibyo udakwiye gucikwa.

Nibyo yatangiye ryari?

Urubuga 'Nibyo' rwatangiranye n'umwaka wa 2026, umwaka iterambere ry'ikoranabuhanga mu Rwanda no mu isi ryari rikomeje gukataza.

Twishimira kwakira ibitekerezo byanyu. Igitekerezo ku nkuru twakora, ikijyanye n'imikoranire cyangwa se ubufatanye. Watwandikira igihe icyo ari cyo cyose.