iPhone 18 ziratangira gusohoka muri Nzeri. Ibishya wakwitega
Apple yahinduye uburyo yari isanzwe isohoramo telephone shya. Ubusanzwe terephone zose ziri mu kiragano gishya cya iPhone zasohokeraga rimwe. Ariko kuri iPhone 18 ho, muri uku kwa cyenda byitezwe ko habanza gusohoka iPhone 18 Pro, iPhone 18 Pro Max hamwe na telephone ya mbere ya apple iri foldable(izingwa), naho iPhone 18, iPhone 18e na iPhone Air 2 zo zikazasohoka mw'itumba rya 2027.
- Nkuko ikinyamakuru MacRumors kibivuga, mu miterere(design) iPhone 18 Pro ikoze kimwe na iPhone 17 Pro. Byitezwe ko izaba ifite Camera y'inyuma yo mu bwoko bwa 'Variable Aperture' ikoze nk'imboni y'ijisho, ku buryo ifunguka cyane mu gihe ifoto iri gufatirwa ahantu hari urumuri ruke, naho ahari urumuri rwinshi igafunguka gatoya.
- Kuri iPhone 18 Pro Max, nayo ntabwo izaba itandukanye cyane na iPhone 17 Pro Max, uretse ko ishobora kuzaba ifite umubyimba uruta uwa iPhone 17 Pro Max kubera ko izaba ifite bateri nini.
- Kuri iPhone ya mbere izingwa(foldable), bivugwa ko ishobora kuzaba yitwa iPhone Ultra. Byitezwe kandi ko bitandukanye n'izindi iPhone nshya, iPhone Ultra izaba ifite Touch ID(Fingerprint) aho kuba Face ID.
Nanone kandi, bivugwa ko Samsung ariyo iri gukora indebero(screens) za iPhone Ultra, dore ko urwo ruganda rwo rufite ubunararibonye mu gukora telephone zizingwa, aho rumaze imyaka igera kuri irindwi ruzikora.
Ibiciro bizaba byihagazeho
Abasesenguzi bagaragazako izi telephone zishobora kuzaba zihenze ugereranyije na iPhone 17 zazibanjirije, ahanini bitewe n'ikibazo kimaze iminsi cy'ibura rya 'DRAM memory chips' zihagije ku isoko.
Iyi nkuru uyumvise ute?
NDAHAYO Pacifique
Kan 25, 2026Ndumva uzaba irenze