Inkuru irambuye

Muri 2025 gusa, Abaturage ba Amerika bibwe Miliyari 2.1 m'ubutekamwutwe bwo ku mbuga nkoranyambaga.

Featured blog image
Bimenye 182

Mu mwaka umwe, Abanyamerika bibwe miliyari 2.1 z’amadolari mu butekamutwe bwo ku mbuga nkoranyambaga.

Author

Nibyo

Umwanditsi

Ku itariki ya 27 Mata 2026, Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Amerika(US Federal Trade Commission, FTC) yasohoye raporo, igaragaza ko mu mwaka wa 2025 gusa, Abanyamerika bibwe amafaranga arenga Miliyari 5.5 z'amadolari mu butekamutwe, muri yo, Miliyari 2.1 z'amadolari zikaba zaribwe binyuriye ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi raporo igaragaza ko amafaranga yibwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, yikubye inshuro 8 ugereranyije n'ayibwe muri 2020.

Iyi raporo kandi, igaragaza ko abantu benshi bavuze ko bibwe amafaranga m’ubutekamutwe bwatangiriye kuri Facebook, kurusha ku zindi mbuga nkoranyambaga zose. WhatsApp na Instagram bikurikiraho ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu. Nanone, amafaranga yibwe hifashishijwe ubutekamutwe buciye kuri Facebook, aruta ayibwe hifashishijwe Ubutumwa(SMS) cyangwa Ubutumwa koranabuhanga(Email).

social media
Imbuga nkoranyambaga ziza ku mwanya wa mbere mu bintu 5 byifashishijwe mu butekamutwe bwatwaye amafaranga menshi Abanyamerika.

Muri iyi raporo, ubutekamutwe bwiganje bwakorewe ku mbuga nkoranyambaga buri mu moko ane:

Ubutekamutwe bw’ishoramari

Iyi raporo igaragaza ko arenga kimwe cya kabiri cy'ayibwe yose hifashishijwe imbuga nkoranyambaga(Miliyari 1.1 z'amadolari) yibwe m'ubutekamutwe bwashishikarizaga abantu gushora imari. Abatekamutwe bakoreshaga uburyo bwo gushyira amatangangazo yamamaza ku mbuga nkoranyambaga, basezeranya abantu kubugisha ishoramari. Abandi bigiraga nk'abajyanama beza, cyangwa bagakora amatsinda kuri WhatsApp(WhatsApp groups) arimo abiyitaga Abashoramari bakomeye bajyaga batanga ubuhamya bw'ibinyoma.

Ubutekamutwe mu guhaha(Shopping Scams)

Ubu nibwo abantu banshi bavuzeko bibiwemo. Abagera kuri 40% by'abibiwe ku mbuga nkoranyambaga, bavuzeko bibwe muri ubu buryo. Batumije ikintu babonye cyamamazwa ku mbuga nkoranyambaga, imyenda se, ibikoresho by'ubwiza, ibikoresho by'imodoka, inyamaswa zo m'urugo, n'ibindi. Menshi muri ayo matangazo yajyanaga abantu ku mbuga batari bamenyereye, mu gihe andi yabajyanaga ku mbuga zinyiganano (zihimbano) zisa n’iz’ibigo bizwi, zivuga ko zo zigurisha ku biciro biri hasi.

Ubutekamutwe bw’urukundo

Raporo igaragaza ko ubu butekamutwe na bwo bwiganje ku mbuga nkoranyambaga—hafi ya 60% by’abantu bavuze ko batakaje amafaranga muri ubu butekamutwe mu 2025, bavuze ko bwatangiriye ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko raporo ibivuga, abatekamutwe bakunze guhindura uburyo babeshya bakurikije ibyo babona ku myirondoro (profiles) y’abantu. Nyuma yo gutangira kuvugisha umuntu, bahimba ibibazo bikomeye bagasaba amafaranga cyangwa bakayobora abantu ku mbuga z’ishoramari z’impimbano.

Ubutekamutwe busezeranya akazi

Iyi raporo kandi yavuze ko umuntu 1 muri 4 batakaje amafaranga mu butekamutwe busezeranya akazi, yahuriye nabwo ku mbuga nkoranyambaga.

"Ubutekamutwe bwo ku mbuga nkoranyambaga buza ku mwanya wa kabiri nyuma y’ubwo guhamagara kuri telefoni, mu bwibasira abafite imyaka iri hejuru ya 80."

FTC

Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Amerika igira inama abantu zo:

  • Kugabanya abashobora kubona ibyo umuntu ashyira ku mbuga nkoranyambaga hamwe.
  • Kutemera ko umuntu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga abaha inama k'ubijyanye n'uko bashora amafaranga yabo.
  • Gukora igenzura ry'imbitse mbere yo kugura ikintu runaka babonye ku mbuga nkoranyambaga, bakareba niba icyo kigo bagiye kugurira kibaho koko kandi kikaba gitanga iyo serivisi koko.

Iyi nkuru uyumvise ute?

Ibitekerezo (2)

Biratangaje pe!!

ese mwazadukoreye inkuru kubyerekeye amafaranga wakwita koranabuhanga(mobile money)
ubundi bigenzurwa bite?Bikora bite?
urakoze!!

Muraho ORESTE,
wishimira ukuntu mushaka kurushaho gusobanukirwa byinshi mu ikoranabuhanga.
Vuba aha, muri Bikorabite, iyo nkuru iraba irimo.
Murakoze.

Ubitekerezaho iki? Tubwire!!

Email yawe ntabwo izashyirwa ahagaragara. Umwanya utagomba gusimbuka ugaragazwa na *