Inkuru irambuye

ChatGPT yatangiye gukoresha 'ChatGPT Images 2.0' - Ubwenge buhangano(model) bushya bwifashishwa mu gukora amafoto meza.

Featured blog image
Bimenye 177

OpenAi yakoze amavugurura k'uburyo ChatGPT yakoraga amafoto.

Author

Nibyo

Umwanditsi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Mata 2026, nibwo OpenAI(ikigo cyakoze ChatGPT) yashyize hanze 'ChatGPT Images 2.0', verisiyo nshya y'Ubwenge buhangano bwifashishwa mu gukora amafoto meza. Ubu, abakoresha ChatGPT bose bayisaba gukora amafoto runaka, iri kuyakora yifashishije ubu Bwenge buhangano bushya.

F1 in Kigali
Ifoto yakozwe na ChatGPT yifashishije 'ChatGPT Image 2.0'

Ibishya 'ChatGPT Images 2.0' yazanye muri ChatGPT:

Kubaza

Binyuriye mu kuyibaza ikibazo kimwe(single prompt) , ubu ChatGPT yagukorera amafoto agera k'umunani ingunga imwe.

Kumva no Gusobanukirwa

'ChatGPT Image 2.0' ifite ubushoboze buhambaye bwo gukurikiza neza akantu ku kandi amabwiriza n'amakuru yose yahawe ku ifoto yo gukora. Nyuma yo kugaragaza ifoto yakoze, itanga uburyo bwo kugira icyo ivugwaho, bityo hakaba hagira ibyo ihindura, ikura cyangwa ishyira kuri iyo Foto yari ikoze.

Ubushakashatsi

'ChatGPT Image 2.0' ifite uburyo bwo kwishakira yo ubwayo ku mbuga za murandasi(internet)amakuru y'inyongera yo kuyifasha gukora ifoto imeze neza neza nkiyo yasabwe.

Indimi

'ChatGPT Image 2.0' ifite ubushobozi buhambaye bwo gushyira amagambo mu ifoto, ibintu byagoraga cyane ubwenge buhangana nka GPT Image 1.5, GPT Image 1 na DALL-E 3 bwayibanjiri.

'ChatGPT Image 2.0' ifite ubushobozi bwo kwandika neza ku mafoto, no muri izi ndimi:

  • 🇯🇵 Ikiyapani
  • 🇰🇷 Igikoreya
  • 🇨🇳 Igishinwa
  • 🇮🇳 Igihindi
  • 🇧🇩 Ikibengali

Nanone kandi, ubu bwenge buhangano bwa mbere, ntabwo bwari bufite ubushobozi bwo gushyira ku mafoto bwakoze amagambo ari mu ndimi zidakoresha inyuguti z'Ikilatini 'A-Z'. Ariko ubu,

Amafoto 'ChatGPT Image 2.0' ifite ubushobozi bwo gukora

Graphic Design
'Menu' yashushanyijwe na ChatGPT yifashishije 'ChatGPT Image 2.0'

Ubu bwenge bukorano bushya, bufite ubushobozi bwo gukora ifoto ifite ubwiza bwo ku rugero rwa '2K'. Ifite kandi ubushobozi bwo gukora amafoto afite ubugari(Width) bwa 94 cm n'ubuhagarike (height) bwa 0.847 cm.

Story
Inkuru yashushanyijwe inandikwa na ChatGPT yifashishije 'ChatGPT Image 2.0'

Binyuze ku kibazo yabajijwe(Prompt), 'ChatGPT Image 2.0' ifite ubushobozi bwo gukora amafoto mbarankuru(manga pages), uruhererekane ry'amashusho yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, n'andi mafoto ayo ariyo yose yasabwa gukora.

"Byari bisanzwe byoroshye gutandukanya ifoto cyangwa ishusho byakozwe n'umuntu, n'ibyakozwe n'ubwenge buhangano.... Ariko ubu, iyo nsabye ChatGPT Image 2.0 kunkorera igishushanyo cya 'Menu' y'ibiryo byo muri Megizike, rwose impa iyo nshobora guhita nshyira ku meza y'abakiriya, kandi ntibagire ikosa bayibonaho."

Ikinyamakuru 'Techcrunch'
Mu mwaka ushize, nibwo OpenAI yasohoye 'ChatGPT Images' ya mbere, mu Ukuboza kwawo irayivugurura, yongeramo uburyo bwo gukora ifoto mu gihe gito, n'uburyo bwo kuba hagira ikiyihindukaho. Ariko, 'ChatGPT Images' yakomeje kugira abakeba nka 'Nano Banana Pro' ya Google na 'MAI-Image-2 ya Microsoft' batayorohere.

Ingingo zerekeranye n'iyi nkuru

Iyi nkuru uyumvise ute?

Ibitekerezo (2)

Thank you!
This information it help me to improve my knowledge by using this chatgpt

IYI NKURU NI NZIZA RWOSE WAKOZE CYANE KUYISOHORA.

Ubitekerezaho iki? Tubwire!!

Email yawe ntabwo izashyirwa ahagaragara. Umwanya utagomba gusimbuka ugaragazwa na *