Inkuru irambuye

Ntabwo wibeshye. Kuva kuri mudasobwa, telefoni, Game consoles, kugera ku bikoresho byo kubika amakuru, ibiciro by’ibikoresho by’ikoranabuhanga biri kuzamuka, ubwiyongere bukomeye bwa AI bukaba imwe mu mpamvu iri kubitera.

Featured blog image
Bimenye 160

Uko 'AI' iri kugira uruhare mu izamuka ry'ibiciro by'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

Author

Nibyo

Umwanditsi

Ibikoresho by’ikoranabuhanga biri guhenda

Niba uherutse mu isoko ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ushobora kuba warabonye ko ibiciro byabyo biri hejuru kurusha uko byari bisanzwe. Aha turavuga: Mudasobwa, Telephone, Tablets, Game Consoles, VR Headsets, SSD, TVs, Cameras, Routers, Imodoka nshya dore ko zikoresha ikoranabuhanga ry’inshi, Printers,… Ibi si ukwibeshya. Mu mezi ashize, ibiciro by’ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga byagiye bizamuka, kandi hari impungenge ko bishobora gukomeza kuzamuka mu gihe kiri imbere. Abasesenguzi bamwe batangiye gukoresha ijambo “RAMmageddon” basobanura iki kibazo — izina rituruka ku magambo abiri:

  • RAM (Random Access Memory): Ububiko bw’igihe gito mudasobwa cyangwa telefoni ikoresha kugira ngo ibashe gukora vuba.
  • Armageddon: Ijambo risanzwe rikoreshwa risobanura ikibazo gikomeye cyangwa ihuriro ry’ibibazo.

Mu yandi magambo, “RAMmageddon” bivuga ikibazo gikomeye cyatewe n’ibura rya ‘RAM’ zihagije ku isoko.

Ni gute AI yateje iki kibazo?

Mu myaka mike ishize, ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) ryariyongeye cyane. Ni mu gihe kugira ngo porogaramu nka: ChatGPT, Gemini, Claude na Copilot zibashe gukora neza kandi vuba, zikenera ihuriro ry’amakuru (data centers) rihambaye rigizwe na za mudasobwa(servers) ibihumbi n’ibihumbi kandi buri imwe muri zo ifite RAM, RAM nayo igizwe na memory chips.

Data centers
Ifoto isobanura uburyo AI yikubiye isoko rya Chips ubusanzwe buri gikoresho cy'ikoranabuhanga kigomba kugira kugira ngo kibashe gukora.

Ikibazo cyavutse: Ubushobozi bwo gukora chips zikwiye isoko

Ku isi, Samsung Electronics, SK Hynix na Micron Technology, nizo nganda zikora memory chip nyinshi ku kigero cyo hejuru ya 75%.

Ariko kubera ko ibigo bikora AI biba bishaka memory chip nyinshi cyane, kandi bikaba byiteguye kwishyura amafaranga menshi, aba bakora izi chips batangiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukora memory chips zifashishwa muri AI kuko arizo zibinjiriza amafaranga menshi, izikoreshwa mu ibikoresho bisanzwe(telefoni, mudasobwa, game consoles,...), zo bakazireka.

Si RAM gusa

Nubwo RAM ari yo iri kuvugwa cyane, ikibazo cyageze no ku bindi bikoresho. Urugero: Ibikoresho nka, SSD, SD Cards na USB Flash, bikoresha ubundi bwoko bwa memory buzwi nka NAND Flash. Kandi AI nayo ikenera ubu bwoko bw’ububiko kugira ngo ibike kandi itunganye amakuru menshi mu gihe kirekire. Kandi, bya bigo 3 twavuze haruguru, n’ubundi nibyo bikora ku bwinshi izi memory chip zo mu bwoko bwa NAND Flash.

Ibindi wamenya.

Ingaruka ku bikoresho dukoresha buri munsi

Bityo rero, kubera ibura rya memory chips zihagije, inganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga zisigarana amahitamo:

  • Kuzamura igiciro cy’igicuruzwa.
  • Kugabanya ubushobozi bw’igikoresho kugira ngo kigurike.
  • Guhagarika gukora ibikoresho bimwe na bimwe.

Ese ikibazo kizarangira vuba?

Kugeza ubu nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko ibiciro bizasubira hasi vuba. Imwe mu mpamvu ibitera akaba ari uko kubaka inganda nshya zikora chips (semiconductor factories) (1) Bitwara igihe kirekire n' (2) Amafatanga menshi, kandi nanone hagatinywa gushora muri ibyo bikorwa bihenze kubera kwikanga ko iyi nkundura ya AI yahagarara mu gihe gito.

Hari n’abayobozi b’ibigo bikora memory bavuga ko ikibazo gishobora gukomeza mu myaka iri imbere.

Wakora iki niba ushaka kugura igikoresho gishya?

Ntugure igikoresho udakeneye.

Niba telefoni cyangwa mudasobwa ukoresha ikiri gukora neza, ushobora gukomeza kuyikoresha.

Niba uteganya kugura mu minsi iri imbere, bitekerezeho ubu.

Niba wari usanzwe uteganya kugura igikoresho cy’ikoranabuhanga mu mezi ari imbere, bishobora kuba byiza kugereranya ibiciro hakiri kare, ukareba niba bitaba byiza kukigura nonaha.

Gura igikoresho kizaramba

Niba uguze laptop nshya, kugura ifite RAM nini n’ububiko buhagije, bishobora kugusunika iminsi udakeneye kuvugurura.

Ibikoresho bishya

Yego wenda umucuruzi ashobora kutazabikubwira, ariko Telephone, Televiziyo,... byakozwe mu myaka mike ishize(2 byibura), biba bifite ubushobozi butari kure yubw’izirigukora ubu.

Iyi nkuru uyumvise ute?

Ibitekerezo (0)

Ubitekerezaho iki? Tubwire!!

Email yawe ntabwo izashyirwa ahagaragara. Umwanya utagomba gusimbuka ugaragazwa na *