Meta yahaye ababyeyi uburyo bwo kubona ibyo abana babo baganira na AI
Iyi gahunda yatangajwe bwa mbere mu Ukwakira 2025, ariko ubu yamaze gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Amerika, u Bwongereza, Ositaraliya, Kanada na Burezili. Meta ivuga ko no mu bindi bihugu iratangira mu byumweru biri imbere.
Ubu buryo bufasha Umubyeyi ufite umwana uri munsi y'imyaka 18, akoresha Facebook, Instagram na Messenger, kandi bombi bakaba barahuje konti zabo bifashishije uburyo bwa 'supervision' buba kuri izo mbuga - kubona ibyiciro by’ibibazo umwana we yabajije Meta AI mu minsi irindwi ishize.
Ibibazo biri mu byiciro bikurikira:
- Amashuri
- Imyidagaduro
- Ubuzima
- Siporo
- Imyambarire
- Gutembera
- Kwandika
Umubyeyi azajya akanda ku cyiciro, abone amatsinda akigize. Urugero: “Lifestyle” irimo imyambarire(Fashion), ibiryo(Food) - naho “Health and Wellbeing” ikabamo ibijyanye na Siporo(Fitness), ubuzima bwo mu mutwe,...
“Iyi ni intangiriro gusa. Uko tuzagenda tugeza ubu buryo n'ahandi ku isi, tuzakomeza kumva ibitekerezo by’ababyeyi n’inzobere kugira ngo turusheho kubunoza.”
— Itangazo rya Meta
Ubu buryo bushya bwo gukurikirana umutekano w'abana bwiyongera ku bundi Meta isanganywe.
Urugero, Hari ibibazo bimwe na bimwe Meta Ai yanga gusubiza bitewe n'imwaka uyibaza afite. Muri iyo mimerere, n'ubundi umubyeyi azaba ashobora kubona icyiciro cy'ikibazo umwana we yabajije, n'ubwo Meta AI itaba yamusubije.
Uburyo bwo kurinda abana bukomeje kwiyongera
Meta yavuze kandi ko iri gukora uburyo buzajya bwohereza ubutumwa bumenyesha(alerts) ku babyeyi igihe umwana agerageje kuganira na AI ku kwiyahura, kwikomeretsa cyangwa ibindi bibazo bikomeye byerekeye ubuzima bwo mu mutwe.
Aya mavugurura yose ari kwiyongera ku bundi buryo Meta yari isanzwe ifite bwo gufasha ababyeyi kugenzura konti z'abana abo(Mu gihe konti zombi zahujwe). Urugero:
- Kubona abo umwana yagiranye nabo ibiganiro mu minsi irindwi ishize,
- Kugena igihe ntarengwa umwana amara kuri Facebook, Instagram na Messenger ku munsi,
- Kugena amasaha y'ikiruhuko. Muri ayo masaha, izo mbuga ntiziba zishobora gufunguka.
Meta irashaka ko ababyeyi baganira n’abana kuri AI
Meta ivuga ko AI ari ikoranabuhanga rishya kandi rikomeje guhinduka, ku buryo hari ababyeyi benshi bataramenya neza uko baganira n’abana babo kuri yo.
Ni yo mpamvu binyuze mu mikoranire yagiranye na 'Cyberbullying Research Center'(umuryango wiga ukanarwanya ihohoterwa ryo kuri interineti mu bana), yateguye ibibazo byafasha ababyeyi gutangiza ibiganiro n’abana babo ku buryo bakoresha AI. Ibyo bibazo n’inama zijyanye na byo biri ku rubuga Family Center rwa Meta.
Iyi nkuru uyumvise ute?
ORESTE
Gic 13, 2026Ndumva iyi si ikomeje gutera imbere kbs