WhatsApp: Uburyo bushya bwo gukoresha 'username' aho kuba nimero
Kuwa 29 Kamena 2026, WhatsApp yatangaje ko igiye gushyiraho uburyo bwo gutuma abantu bavugana kuri uru rubuga, bitabaye ngombwa ko bahana nimero za telephone, ahubwo hagakoreshwa 'Username'(izina uzajya uhitamo gukoresha).
"Nagiye numva benshi bavuga ko hari igihe baba badashaka gutanga nimero zabo za telefoni ngo babashe kuba bavugana n'abandi, cyane cyane mu matsinda (groups). Nizeye ko ubu buryo bushya buzatuma habaho kwihitiramo amakuru abandi bashobora kubamenyaho."
- Alice Newton-Rex, ushinzwe ibijyanye n'ibicuruzwa muri WhatsApp
Ubu buryo buzatangira mu mezi make ari imbere. Muri iki cyumweru turimo, abakoresha WhatsApp bashobora gutangira kwemeza muri uru rubuga 'Username' bazajya bakoresha.
Ibindi wamenya:
- Uzaba ushobora guhindura cyangwa gusiba 'username' yawe igihe ubishakiye,
- Nkuko bisanzwe, uzaba ushoboro ku block umuntu wese ushatse,
- 'Username' ntigomba kurenza inyuguti 35(ishobora no kujyamo imibare),
- Nimero ya telephone izakomeza gukenerwa mugukora konti nshya,
- Nimero ya telephone ntizongera kugaragara,
Uko wakwemeza 'Username' yawe.
Waba ukoresha 'WhatsApp Messenger' cyangwa 'WhatsApp Business', byose ni kimwe. Banza urebe neza ko 'WhatsApp Messenger' cyangwa 'WhatsApp Business' ukoresha uhuje n'igihe. Hanyuma, jya muri 'Settings' -> kanda kuri 'Profile' -> Kanda kuri 'Reserve username'.
'Username' uraba wemeje ntabwo urahita utangira kuyikoresha kuko uburyo bwo kuzikoresha ntabwo bwari bwafungurwa. Icyo uraba ukoze, ni kugena mbere y'igihe 'username' uzakoresha igihe ubwo buryo buzaba bwafunguwe.
Kugeza ubu, kwemeza 'username', ntibikunda mu gihe ukoresha 'WhatsApp Web' cyangwa iyo muri mudasobwa.
'Meta' akaba ari nayo nyiri WhatsApp, Instagram, Facebook na Thread, ivuga ko izaha Abahanzi, Ibigo by'ubucuruzi n'imiryango uburyo bwo gukoresha 'Username' basanzwe bakoresha kuri Instagram cyangwa Facebook, kugira ngo bakomeze kugaragara mu isura imwe kuri izo mbuga zose.
Ariko n'undi wese ushaka gukoresha kuri WhatsApp 'Username' asanzwe akoresha kuri izi mbuga zindi za 'Meta', yanyura ku buryo bwa 'Accounts Centre' buboneka muri izo mbuga.
Umutekano
Ishakiro
Ubu buryo bwa 'Username' busanzwe bukoreshwa no ku zindi mbuga za 'Meta' nka Instagram, Facebook na Thread. Gusa aho butandukaniye n'ubu bwo kuri WhatsApp, ntihazabaho ishakiro umuntu wese ashobora gushakiramo 'username' runaka.
Kode
WhatsApp yavuze kandi ko umuntu ashobora kongeraho 'Username key' (kode ijyana na username), ku buryo ushaka kumwandikira azajya asabwa kuba azi username ye hamwe n'uwo mubare. Ibi bigamije kongera umutekano no kugabanya abashobora kumwandikira batabifitiye uburenganzira.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Oreste mupenzi
Nyak 26, 2026Birakenewe kbs