Ubushakashatsi: Impamvu ukwiye kwitondera guha umwana wo munsi y'imyaka 2 telephone.
Muri iki gihe, mu bihugu byinshi hariho inkundura yo guhagarika ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga ku bakiri bato batari bageza imyaka y'ubukure. Nubwo bimeze bityo ariko, abashakashatsi bavuga ko muri izo ngamba ziri gushyirwaho, hari kwirengangizwa abana bakiri bato cyane.
Abashakashatsi bo muri kaminuza enye zo mu Bwongereza(University of Leeds, Leeds Trinity University, Loughborough University na Aston University), basuzumye ubushakashatsi bwakozwe hirya no hino ku isi ku ngaruka zigera ku bana bari munsi y'imyaka ibiri zitewe no gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka telephone, tablet, n'ibindi.
Aba bashakashatsi batanga inama ko abana bari munsi y'imwaka ibiri badakwiriye kugira igihe gihoraho cyo kureba cyangwa gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka telephone, tablet, n'ibindi.
Kuki imyaka 2 ya mbere ari ingenzi?
Imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana nicyo gihe ubwonko bwe bukura cyane. Muri iyo myaka, umwana yigira cyane mu mikoranire n’abantu bamukikije, cyane cyane ababyeyi cyangwa abamurera.
Muri iyo myaka, umwana akura bunyuze mu:
- Kumva abantu bamuvugisha,
- Kureba isura n’amarangamutima y’abandi,
- Gukina,
- Gukorakora ibintu bimukikije,
- Kubaza no gusubizwa ibibazo.
, iyo umubyeyi abwira umwana ati: “Dore umupira, uri he?”, Umwana ntabwo aba yiga amagambo gusa, ahubwo aba aniga uburyo bwo kuvugana n’abandi no kumenya ibimukikije. Ariko birumvikana ko iyo umwana amara igihe kinini areba muri screen ari wenyine, atabona bene ibyo ibyo bihe bimufasha kwiga.
Ni izihe ngaruka ubushakashatsi bwagaragaje?
Imikurire y’ururimi
Abana bato biga kuvuga binyuze mu biganiro. Ubwo rero iyo igihe cyo kureba muri screen gisimbuye ibiganiro n’ababyeyi cyangwa abandi bari kumwe nawe, umwana ntabona umwanya uhagije wo kumva no kuvuga.
Umubano hagati y'umwana n'umubyeyi
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bishobora kugabanya igihe umwana amarana n’ababyeyi. Ibi ni ingenzi kuko umwana yubaka umubano n’ababyeyi binyuze mu Kuganira, Guterurwa, Gukinishwa, Gusubizwa ibibazo, n'ibindi.
Gusinzira nabi
Uretse kuba bishobora no gutera ibibazo by'amaso ku mwana, kureba muri screen/ecran cyane bishobora no gutuma ubwonko bw’umwana bukomeza kuba maso mu gihe bwagombaga gutuza. Ibi bishobora gutuma umwana agorwa no gusinzira bikagira n'uruhare mu guhinduka kw’imyitwarire.
Kugabanuka kw’imyitozo n’ubushakashatsi bw’umwana
Umwana muto akenera kugenda, gukambakamba, gukina no kwigira ku bintu biri hafi ye. Iyo umwanya munini awumara areba muri screen/ecran, agira igihe gito cyo gukora ibyo bikorwa ubusanzwe bifasha umubiri n’ubwonko gukura no gukomera. Ibi bishobora no kumuviramo indwara nk'umubyibuho ukabije n'izindi.
Ariko, abashakashatsi ntibavugako ibi bibazo biterwa gusa no gukoresha ibikoresho by'ikoranabahunga. Ahubwo basanze hari isano hagati yo gukoresha kenshi ibi bikoresho, n’ibibazo bishobora kugaragara mu mikurire y’umwana.
Inama ku babyeyi n'abarera abana
Aba bashakashatsi batanga inama yo kugabanya igihe abana bato bamara kuri za telefoni na ‘tablets’, ahubwo ababyeyi n'ababarera bagashyira imbere gukina no kuganira n'abana. Ababyeyi kandi bagirwa inama yo kudakoresha ibi bikoresho by'ikoranabuhanga kugira ngo umwana aceceke mu gihe arize.
"Kubera kutabona ubuyobozi buhagije ku buryo bwo gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga, Ababyeyi nabo ubwabo bashobora kumera nk'abigisha abana babo bakiri bato gukoresha ikoranabuhanga nabi."
— Rafe Clayton, Umwarimu muri kaminuza ya Leeds akaba n'umwe mu bayoboye ubu bushakashatsi
Abashakashatsi kandi bagaragaza ko ikoranabuhanga rikoreshejwe neza rishobora gufasha umwana gukura neza. Urugero: Binyuriye mu kuvugana n'abagize umuryango bari hirya no hino, cyangwa se kurikoreshereza hamwe mu bintu bikomeza umubano w'umwana n'umubyeyi, aho kuriha umwana ngo arikoreshe ari wenyine.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Oreste mupenzi
Nyak 26, 2026Thanks to write this above