Waruziko – Mwandikisho (Keyboard) ya QWERTY yakozwe kugira ngo igabanye umuvuduko mu kwandika!
Ahagana 1860 - 1870, inyuguti zari zitondetse kuri mwanditsi mwanditsi mu buryo bwa A - B - C - D - E -.... Ibyo byatumaga inyuguti zikunda gukoreshwa mu Cyongereza ziba ziri ku murongo umwe.
Ikibazo cyavukaga: Kuko buri nyuguti yabaga ifite akuma('typebars') gakora mu muti no k'urupapuro, iyo inyuguti zegeranye zakoreshaga icyarimwe, utwo twuma twakundaga gusobana.
Christoper Sholes n'ikipe bari kumwe, bahinduye uburyo inyuguti zari zitondetse, batandukanya inyuguti zikoreshwa cyane. Ubu buryo nibwo bwaje kwitwa 'QWERTY'.
Hariho imitondekere y'inyuguti kuri mwanditsi irenga 200, ariko QWERTY niyo ikoreshwa cyane ku isi.
Ikoreshwa cyane rya QWERTY, ryagizwemo uruhare n'amahugurwa mu kwandikisha imashini yatangwaga mu myaka ya 1874-1915, agatangirwa kuri ubu bwoko n'ubundi.
Iyi nkuru uyumvise ute?
I. Mupenzi
Mat 20, 2026thank you so much to produce this explanation to qwert keybord
and this your boadicasting it impove our performance to activate techinology in different reason
I. Mupenzi
Mat 20, 2026ua
rakoze cyane kudukorera iyi nkuru ntabwo nari nzi impamvu y,ukuntu mwandikisho idatondetse a,b,to y,z