Inkuru irambuye

Imbeba (Mouse) ya mbere ya mudasobwa yakozwe mu giti kandi yari ifite buto imwe gusa.

Featured blog image
Waruziko 86

Waruziko – Imbeba (Mouse) ya mbere ya mudasobwa yari ikozwe mu giti

Author

Nibyo

Umwanditsi

Imbeba(Mouse) ya mbere yakozwe na Douglas Engelbart mu 1960s mu bushakashatsi bwari bugamije koroshya uko abantu bakoresha mudasobwa.

Yakozwe mu giti, ifite buto imwe gusa yakoraga ahanini nka buto y'iburyo ku Mbeba(Mouse) z'ubu.
Yakorewe mu mushinga wa ARPA watewe inkunga na Leta ya Amerika
Douglas Engelbart yaje no gukora kuri ARPANET, yabaye intangiriro ya Internet
Umushinga 'ARPA' wagize uruhare no mu tundi dushya twinshi mu ikoranabuhanga rya mudasobwa

Iyi nkuru uyumvise ute?

Ibitekerezo (2)

Byiza, kubantu batazi neza uko iyubu ikora mwazadusobanurira : yakoranga gute ? Iyubu iyirushya iki? Ahubwo x yamaze igihe kigana gute ikoreshwa? N'ibihungu yakoreshwagamo .
Murakoze .

Muraho Shema.
- Imbeba(Mouse) ya mbere, yakoreshaga ibiziga byari ku gice cyayo cyo hasi, bikayifasha kuyobora indanga(cursor), ariko iy'ubu ikoresha Impuririzi(sensor). Bityo, iz'ubu zirihuta kurusha iyi ya mbere.
- Imbeba ya mbere yakoreshwaga cyane mu nzu z'ubushakashatsi(Laboratories), ikaba yarakoreshejwe mu myaka ya 1970 - 1990.
- Imbeba ya mbere, yatangiriye muri Amerika, ikwirakwira mu Burayi na Aziya, nyuma iza kuba igikoresho gisanzwe ku isi yose.

Ubitekerezaho iki? Tubwire!!

Email yawe ntabwo izashyirwa ahagaragara. Umwanya utagomba gusimbuka ugaragazwa na *