Hagiye gutangira serivisi nshya itwara abagenzi hagati y'ikibuga cy'indege cya Kigali n’amahoteli
Mu mpera z'uku kwezi kwa kane(Mata), hateganyijwe gutangiza uburyo bushya bwo gutwara abantu m'uburyo bwarusange hagati y'ikibuga cy'indege n'amahoteli amwe n'amwe yatoranyijwe. Ni serivisi izajya igenzurwa n'ikigo cya Leta 'EcoFleet Solutions', kimwe mu bigo bisanzwe bitanga serivisi yo gutwara abagenzi m'uburyo bwa rusange mu mugi wa Kigali.
Imodoka zizifashishwa
Iyi serivisi izifashisha Bisi z'amashanyarazi gusa.
Ibiciro
Imodoka izajya itwara abagenzi benshi icyarimwe, bityo igiciro cy'urugendo kizajya kiba ari gito ugereranyije n'icya Taxi.
Hazashyirwaho ibyerekezo bibiri. (1) Ikibuga cy'indege - Mu Mujyi wa Kigali rwagati, (2) Ikibuga cy'indege - Nyarutarama. Umuntu uri kuri hoteli runaka, ashaka kwerekeza ku kibuga cy’indege bitewe n’isaha ari buhagurukire, imodoka izajya imujyana imugeze ku Kibuga cy’Indege.
"Intego ni ugushishikariza Abanyarwanda n’abasura igihugu gukoresha uburyo bwo gutwara abantu muri rusange, bityo bakaba bari no gushyigikira gahunda y'igihugu yo gutwara abantu mu buryo butangiza ibidukikije."
Havugimana Aldo, Umukozi Ushinzwe Imenyekanishabikorwa n'Itumanaho
Ku bagenzi batagiye ku mahoteli, bazajya bakoresha Bisi zisanzwe, dore ko zisanzwe zigera i Kanombe(izi ntabwo zinjira mu kibuga cy'indege).
Imodoka zisanzwe zitanga serivisi yo kujyana no kuvana abantu ku kibuga cy'indege, zizakomeza gukora nk'ibisanzwe.
Biteganyijwe ko iyi serivisi izafasha koroshya ingendo z’abagenzi, igabanye umubyigano w'ibinyabiziga ku kibuga cy’indege, ndetse ikanongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rw’ubwikorezi mu Rwanda.
Iyi nkuru uyumvise ute?
I. Mupenzi
Mat 21, 2026this website it help us to know neccessary imformation in society so thank you to create it.
example this imformation it can help to know innovation in country.
I. Mupenzi
Mat 21, 2026so this website it help to know neccessary imformation in society thank you so much.
And this topic it help me to know innovation in country.