Akanyafu ku bigo bikomeye mu ikoranabuhanga - Apple
Amerika
Muri Werurwe 2024, Urwego Rushinzwe Ubutabera muri Amerika(DOJ), hamwe na leta 16 z’icyo gihugu, byareze ‘Apple’ gukora igisa no gufungirana abakiriya ku buryo bakoresha ibikoresho byayo gusa.
Apple yarezwe ko ishyira amananiza ku mikorere y’amaporogaramu muri iPhone. Urugero: Umuntu cyagwa ikigo bifite porogaramu ikoresherezwa muri iPhone(Urugero: Spotify, Games,...), kandi hakaba hari ibintu byishyurwa n’abakoresha iyo porogaramu, Apple itegeka ko hakoreshwa Sisitemu zayo mu kwishyurana hagati y’abo bakoresha porogaramu na ba nyiri porogaramu, ibituma Apple ifata 30% y’amafaranga aba yishyuwe. Mu guhangana n’icyo kibazo, ibigo bikora amaporogaramu bizamura ibiciro bya serivise, kugira ngo bishobore kunguka binabone ayo guha Apple – umutwaro wikorerwa n’abakoresha iPhone.
Nanone, uburyo bwonyine bwo gushyira porogaramu muri iPhone yawe, ni ukunyura kuri App Store gusa. Urugero, ntushobora gushyira porogaramu muri iPhone yawe, wenda uyimanuye(Download) ku rundi rubuga rwa interineti runaka.
Apple kandi ishinjwa gushyira amananiza ku mikoranire hagati ya iPhone n’ibindi bikoresho biba byarakozwe n’ibindi bigo. Urugero: Apple ikora ku buryo n’uhuza iPhone na Smartwatch yakozwe na Samsung, porogaramu nka iMessage zigenda buhoro, ariko muri Smartwatch za Apple zikihuta. Ibi, bikorwa kugira ngo abantu bakomeze gukoresha ibikoresho bya Apple gusa.
DOJ na Leta byifatanyije muri uru rubanza, birashaka ko urukiko rusunikira Apple guha abakoresha n’abakora porogaramu zo muri iPhone ubwisanzure bwo guhitamo gukoresha uburyo bashaka, atari ubwo Apple yategetse gusa. Kugeza ubu, uru rubanza ruracyakomeje.
Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU)
Apple isanzwe ifite ‘Apple Music ‘, porogaramu ihangana ku isoko na Spotify. Mu binyacumi by’imyaka bishize, Apple yashyizeho uburyo bwo gutuma idatwarwa abakiriya na Sportify. Muri iPhone, porogaramu ya Spotify ntiyari yemerewe gutambutsa ubutumwa bumenyesha abantu ko ‘kugurira kuri Spotify iri muri iPhone ucibwa $13 kubera imisoro ya Apple, mu gihe ku rubuga rwa interineti(Website) ucibwa $10’.
Muri Werurwe 2024, EU yareze Apple guhisha abakiliya uburyo buhendutse, kugira ngo irinde Apple Music yayo, inakomeze kubona ya 30% yishyurwa na Sportify.
EU yari yabanje guca Apple amande angana na Miliyoni 40$. Ariko Komiseri w'Ubumwe bw'Uburayi ‘Margrethe Vestager’ agaragaza ko ayo yaba ari nk’agatonyanga mu nyanja ku kigo gikize nka Apple. Mu kugihana by’intangarugero, Margrethe Vestager yongeye Miliyari 1.8$ kuri ayo mande. Ubu, uru rubanza narwo ruracyakomeje, Apple irwana no kureba uko yakwikura muri ako kangaratete. Ni mu gihe muri Mata 2025, Apple yaciwe amande ya Miliyoni 500$, kubera kwanga ko abakoresha ibikoresho byayo bagurira ahandi hatari kuri Apple Store.
Ahandi Apple iri mu manza
Ubwongereza
Mu rwego rwo kwirinda amande n’imanza, Apple: - Yemeye ko itazongera kwanga cyangwa gukerereza ubusabe bw’amaporogaramu ashaka kujya kuri App Store, mu buryo budasobanutse. – Yemera kureka kwerekana porogaramu zayo(nka Apple Music) imbere, iza abandi ikazijyira inyuma(nka Spotify), muri App Store. – Yemeye kandi gufungura bumwe mu buryo yari yaragiye ifunga(nka Tap-To-Pay), ubu bukaba bushobora gukoreshwa muri iki gihugu.
Ubuhinde
Iki gihugu cyashyizeho itegeko ruvuga ko mu gihe ikigo gikomeye gikoreye ibyaha muri iki gihugu, gihanwa hagendewe ku mafaranga cyinjiza ku isi hose. Bityo, kubera kwanga ko Abakoresha ibikoresho bya iPhone bagurira ahandi hatari kuri Apple Store n’ibindi Apple iregwa, hagendewe kuri iryo tegeko rishya, Apple ishobora gucibwa amande ya Miliyari 38$.
“Nta kigo kiri hejuru y’amateko, uko cyaba ari kinini cyangwa gikundwa kose.”
— Lisa Monaco, Wahoze Ari Icyegera cy’Intumwa Nkuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Muri rusange, Apple iri mu manza zigera kuri 5, kubera ikibazo cyo gushaka kwikubira isoko.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Ibitekerezo (0)