Denmark - Uburyo bushya bwo guhashya gukopera hifashishijwe AI mu mashuri.
Ingamba ya mbere, Guverinoma ya Denmark yatangaje ko bitandukanye n'uko ubusanzwe abanyeshuri bamurikaga imikoro bayanditse ku mpapuro, ubu bagiye kujya bayimurika binyuze mu kuyivuga mu magambo.
Aya mabwiriza areba cyane cyane abanyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri y'isumbuye(A Level).
Izi ngamba zatangajwe kuri uyu wa Kane, taliki 6 Kanama 2026, mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku mashuri mu cyumweru gitaha nyuma y'ibiruhuko by'impeshyi bari bamazemo igihe, zizahita zitangira gukurikizwa nkuko Minisitiri w'Uburezi Magnus Heunicke yabitangaje.
"Dufite ikibazo gikomeye cyo gukopera hifashishijwe AI mu mashuri yisumbuye. Ubu tugomba gufata ingamba."
Magnus Heunicke
Magnus yakomeje avuga ko AI ikomeje kugira ingaruka ku burezi cyane cyane mu kwigisha no mu bizamini. Bitekerezwa ko izi ngamba nshya Denmark yafashe zirafasha mu kugena uko abanyeshuri bakoresha AI.
Guverunoma ya Denmark kandi irateganya ko izi ngamba zizagera no mu yandi mashuri.
Ingamba ya Kabiri, Ibigo by'amashuri bizasabwa gukoresha porogaramu zikurikirana imikoreshereze ya mudasobwa mu gihe cy'ibizamini byanditse. Nanone, bizashyiraho uburyo bugahagarika imbuga na serivisi runaka ku buryo zidashobora gukoreshwa ku muyoboro wa interineti w'ishuri mu gihe cy'ibizamini n'amasomo.
Ingamba ya Gatatu, amashuri azajya ashishikariza abanyeshuri gukorera imikoro myinshi yo kwandika ku ishuri aho bashobora kugenzurwa.
Ikibazo cya AI mu mashuri si ikibazo cya Denmark gusa, kuko urugero nko mu gihugu cy'abaturanyi cya Sweden, ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w'abanyeshuri birukanye cyangwa bagahanwa biturutse ku ikoreshwa rya AI mu buryo butemewe, wazamutseho 688% hagati y'umwaka wa 2023 na 2025.
Iyi nkuru uyumvise ute?
Ibitekerezo (0)