Bikora bite: Dore igituma imodoka yawe ishiramo umuriro vuba.
Imodoka z'amashanyarazi ziri kwiyongera cyane mu Rwanda, ibiri kujyana n'ukwiyongera kwa za station z'amashanyarazi zihutisha ishyirwamo ry'umuriro. Nkuko 'Recurrent' ikigo gikora ubushakashatsi ku modoka z'amashanyarazi kibivuga, inyinshi mu modoka z'amashanyarazi ziri gusohoka, ziba zifite ubushobozi bwo kugenda Km zigera kuri 400 mu gihe umuriro wuzuye 100%.
Nubwo bimeze bityo ariko, battery ishobora gushiramo umuriro vuba kurusha uko wari ubyiteze.
Ni ibiki bishobora kubitera?
- Aho utwarira: Mu mihanda minini(Highways), imodoka y'amashanyarazi ikoresha umuriro mwinshi kurusha uwo ikoresha mu mihanda mito yo mu migi. Ibyo biterwa n'uko mu mihanda minini uba ugendera k'umuvuduko wo hejuru, umuvuduko wo hejuru ugasaba imbaraga nyinshi, imbaraga nyinshi zigatwara umuriro mwinshi.
- Ibikoresho bwa elegitoronike byo mu modoka: Ikoranabuhanga rishyushya rikanakonjesha mu modoka(Air Condition, heated steering wheel & seats), ni rimwe mu bimara umuriro cyane. Gusa, kugenda wiyumvira umuziki, ikoranabuhanga riranga(navigation), infotainment, n'ibindi nkabyo byo ntibimara umuriro.
- Ikirere n'imizigo: Iyo hakonje cyane cyangwa hashyushye cyane, bitwara umuriro mwinshi kuringaniza ubushyuhe bwa battery. Kimwe n'uko ibiro by'abantu utwaye hamwe n'imizigo nabyo bigira uruhare ku muriro ugenda.
Uko wakoresha umuriro neza.
(1) Gerageza kugabanya ibintu bitari ngombwa byongera uburemere mu modoka yawe. (2) Gabanya gukoresha Ikoranabuhanga rishyushya rikanakonjesha (Air Condition, heated steering wheel & seats,...) mu gihe utwaye. Niba ari ngombwa cyane gushyushya cyangwa gukonjesha mu modoka, byaba byiza ubikoze ukiri gushyiramo umuriro (charging), uburyo bwitwa 'Pre-Conditioning'. (3) Irinde gukandagira umuriro cyane(rapid acceleration). (4) Niba imodoka yawe ifite uburyo bwa 'Regenerative Braking', jya ubukoresha.
Imodoka nyinshi z'amashanyarazi zigira uburyo bukwereka uko uri gukoresha umuriro. Jya wibuka kureba ayo makuru bityo umenye ikiri kumara umuriro wawe cyane.
- Waruziko
Iyi nkuru uyumvise ute?
NSHIMIYIMANA Aaron
Ugushy 3, 2026Ikindi gitwara umuriro Nigihe uri gukoresha infotainment system mugihe udatatwaye Urugero nka Radio TV but nko mugihe utwaye ushobora gukoresha regenerative braking kugirango ugabanye consumption ya current even nomudoka zisanzwe ( Courage kabixa ahubwo nukontabantu nziranye nabo bakoresha Electric vehicle) arikondagerageza