Ikaze mu
muryango wa Nibyo
Ubaka izina, itegurire ahazaza, wongera ubuhanga n'ubunararibonye mu itangazamakuru rigezweho.
Saba kuba Umwanditsi wa NibyoKuki ukwiriye kwiyandikisha?
Ubu ni uburyo Nibyo yagushyiriyeho ku buntu, bugiye kugufasha kwereka isi ubuhanga ufite.
Ongera ubunararibonye
Uhabwa uburyo bwo gutara inkuru, kuzandika no kuzigeza kuri rubanda - ubunararibonye mu by'ukuri ukeneye kuri iri isoko ry'umurimo.
Kumenyekana
Izina ryawe rigaragara ku nkuru wanditse. Nanone, abantu bose bashobora kubona mu buryo bworoshye inkuru zose wanditse.
Uburyo bugezweho
Uhabwa sisitemu y'ikoranabuhanga igezweho igufasha kwandika no gukurikirana inkuru uba wanditse.
Guhura n'abantu batandukanye
Kwinjira mu muryango wacu, bigufungurira imiryango yo guhura n'abantu bari mu mirimo itandukanye, binyuriye mu biganiro, inama, n'ibindi.
Kuduhagarira
Nku munyamakuru wa Nibyo, rimwe na rimwe ushobora kuduserukira mu birori, inama no gusura ibigo bitandukanye hirya no hino.
Certificate
Uhabwa certificate yemeza imikoranire yacu nawe, igaragaza imirimo wagiye ukora hano kuri Nibyo, n'igihe uhamaze. Iyi igufasha mu mimerere itandukanye, urugero nko mu gihe uri gushaka akazi.
Ni bande bashobora gusaba?
Ubu buryo bugenewe abantu bari mu nzego zitandukanye.
Abanyamakuru
Abanyeshuri
Abasanzwe bafite akazi
Impuguke
Abakorera kuri internet
Abakunda itangazamakuru
Inshingano z'Umwanditsi wa Nibyo
Mbere yo gusaba, reba neza ibyo Nibyo ikwitezeho nk'umwanditsi.
Ikipe ya Nibyo ikomeza kugenzura ko ukurikiza aya amabwiriza akurikira.
Tangira gusabaNk'Umwanditsi kuri Nibyo, ugomba:
- Gukoresha Ikinyarwanda cy'umwimerere.
- Gutangaza amakuru y'ukuri kandi yizewe, ashingiye ku buhamya nyabwo.
- Kubahiriza amahame y'umwuga w'itangazamakuru.
- Kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo.
- Kubaha abasomyi n'imyumvire yabo, mu gihe bitabangamiye ubunyamwuga bwawe.
Uburyo igenzura rikorwa
Kwinjira mu muryango wa Nibyo bikurikiza intambwe enye zoroshye.
Uzuza ifishi
Utanga amakuru yawe, ubumenyi bwawe n'andi makuru akwerekeyeho.
Tubusuzuma
Ikipe ya Nibyo isuzuma ubusabe bwawe.
Tukumenyesha
Niba ubusabe bwawe bwaremewe cyangwa butaremewe binyuze kuri email watanze.
Utangira kwandika
Uhabwa konti ukoresha ukora.
Interview hifashishijwe uburyo bwa videwo
Nyuma yo kwemeza ubusabe bwawe, ikipe ya Nibyo izaganira nawe binyuze kuri video call. Muri icyo kiganiro, tuzakwereka:
- Uburyo kwandika inkuru kuri Nibyo bikorwa,
- Sisitemu(platform) uzakoresha,
- Amabwiriza ajyanye n'inkuru zishyirwa kuri Nibyo,
- Hanyima, uzaba ushobora kubaza ibindi bibazo wagize
Binyuze kuri email watanze wiyandikisha, uzamenyeshwa itariki n'igihe iki kiganiro kizabera.